Paris: Inama yo guhashya umutwe wa I S

Inama y'i Paris ku kibazo cya I S Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Inama y'i Paris ku kibazo cya I S

Umushikiranganji wa mbere wa Iraq, Haider al-Abadi yavuze ko umubare w'abacanshuro/abacangero bajya mu mutwe wa Islamic State uri kwiyongera, kandi ubu nibo bamaze kuba benshi mu ngabo z'uwo mutwe.

Yavuze ko impungenge umutwe wa Islamic State uteye ari ikibazo cy'amahanga kandi ko isi itakoze ibikwiye kugirango ifashe Iraq.

Bwana Abadi avuze ibyo binegu igihe ibihugu bifatanyije na Amerika mu kurwanya umutwe wa Islamic State bihuriye i Paris mu Bufaransa.

Iyo nama yahamagajwe kugirango bavugurire imigambi yo kurwanya izo nyeshyamba zikomeje kwigarurira uduce nubwo amahanga yongereye ibitero by'indege n'abasirikare bo gutoza aba Iraq.