Belgium: Deo Niyonkuru yaboshye agashimwe

Deogratias Niyonkuru
Image caption Deogratias Niyonkuru

Uyu munsi nibwo umurundi Deogratias Niyonkuru yahawe agashinwe kitiriwe Fondation Roi Baudouin

Ako gashimwe gafite agaciro k'ibihumbi magana abiri y'amafaranga y'amanyaburaya Euro, milioni hafi amajana abiri mu mafaranga y'amarundi

Deogratias Niyonkuru ako gashimwe agakesha ishirahamwe ayoboye ADISCO n'ibikorwa akora byoguteza imbere abanyagihugu b'abihinzi.

Ako gashimwe gahabwa abantu cyangwa imiryango igira uruhare rukomeye mu iterambere ku mugabane wa Afrika.

Bwana Niyonkuru aravuga ko anejejwe no kubona ako gashimwe kuko yapiganywe n'amashyirahamwe agera kuri 300 akayatsinda.

Ati yizeye ko bizatuma u Burundi bwongera kuvugwa neza muri ibi bihe havugwa ibibi byinshi mu Burundi.