Kenya Airways yasubukuye ingendo muri Sierra Leone

Abayobozi ba Kenya Airways
Image caption Abayobozi ba Kenya Airways

Kenya Airways yasubukuye ingendo zayo muri Sierra Leone.

Niyo ndege yo mu mahanga ya mbere isubukuye ingendo mu bihugu byo mu burengerazuba bw'Afrika, byadutsemo icyorezo cya Ebola.

Brussels Airlines na Royal Air Maroc zahagaritse ingendo zazo muri ibyo bihugu igihe icyo cyorezo cyahadukaga.

Sierra Leone yabonetsemo abantu 12 banduye iyo ndwara mu cyumweru gishize.

Air France nayo iteganije kuzasubukura ingendo zayo muri Sierra Leone mu mpera z'uku kwezi.

Ingendo zijya muri Liberia zo zasubukuwe mu byumweru 2 bishize igihe icyo gihugu cyatangazaga ko nta Ebola ikikibamo.