Rwanda: FPR ngo irahirika itegeko nshinga

Bernard Ntaganda avuye muri gereza mu kwa 6 mu 2014
Image caption Bernard Ntaganda avuye muri gereza mu kwa 6 mu 2014

Bernard Ntaganda uvuga ko ayoboye shyaka PS Imberakuri ritemewe n'amategeko mu Rwanda, yavuze ko atari abaturage bamaze iminsi basaba ko ingingo y'i 101 yo mw'itegeko nshinga yahindurwa kugirango Prezida Paul Kagame yongere kwitoza.

Ntaganda avuga ko ari ishyaka riri k'ubutegetsi rya FPR, cyane cyane abagize inzego z'ibanze, abayobozi bakuru b'ishyaka hamwe n'abayobozi bo mu nzego nkuru z'igihugu n'izibanze.

Ntaganda akavuga ko ibimaze iminsi bikorwa n'abaturage mu kujyana uduseke turimo amabaruwa y'abo bahagarariye ari ikinamico.

Ngo bakoresha gushukisha abantu amafaranga, byakwanga bagakoresha ingufu.

PS Imberakuri ivuga ko ngo hari aho basaba abarimu kubikora kugirango bazabongeze imishahara, ahandi bagatera ubwoba abaganga n'abaforomokazi kugirango babikore.

Bernard Ntaganda aravuga ko ishyaka FPR rishaka guhirika itegeko nshinga rigashyiraho ubutegetsi bumeze nk'ubwami muri Repubulika.

PS Imberakuri rero igasaba leta y'u Rwanda na FPR guhagarika iryo kinamico.

Ngo bazabirwanya bisunze amategeko, byananirana bagakora imyigaragambyo.

Turacyagerageza gushaka leta y'u Rwanda cyanga ishyaka FPR ngo twumve icyo babivugaho ariko ntiturababona.