Ikirwa kireremba mu kiyaga Victoria

Muri Uganda hari ikirwa kigizwe n'ubutaka bwomotse ku nkombe y'ikiyaga Victoria maze butangira kureremba mu mazi hashize hafi amezi ane.

Biravugwa ko iki kirwa cyabonetse ahantu hatatu hatandukanye.

Abantu 10 gusa nibo batuye kuri icyo kirwa kandi abahatuye bose ni abahanzi.

Icyo kirwa kitwa Mirembe bishatse kuvuga amahoro mu Luganda.

Bamwe barahatuye naho abandi baza n'ubwato bakahamara iminsi mike bagasubira iwabo mu mujyi wa Kampala.

Uwufise ububasha kw’isanamu bb

Abahatuye bavuga ko nta bwoba bafite ko icyo kirwa gishobora kurengerwa n'amazi ngo kubera ko batumva kigenda.

Uhabona imirimo y'imyumbati, ibigori, ibishyimbo ndetse n'insina ndetse hari n'inyoni n'inkoko.

Hari abavuga ko icyatumye ubwo butaka bwomoka ari uko hasi yabwo hashobora kuba hari hasanzwe hari amazi maze kubera imvura nyinshi bukomoka.