Ubugereki: Amasoko y'amafaranga yahungabanye

Imigabane ku masoko yahungabanye Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Imigabane ku masoko yahungabanye

Imigabane ku masoko mpuzamahanga y'amafaranga yahungabanijwe n'ikibazo cy'imyenda y'Ubugereki.

Abayobozi b'ibihugu by'uburayi babwiye Ubugeriki ko "imyirango" yo gukemura ikibazo cyo mu gihugu cyabo igifunguye.

Perezida w'umuryango w'ibihugu by'uburayi, Jean-Claude Juncker, yasabye Abageriki gutora "yego" mu matora ya kamarampaka ategurwa na leta y'icyo gihugu.

Bwana Juncker yavuze ko gutora yego bizatuma bagira ijambo mu bihugu bikoresha ifaranga rya Euro.

Bwana Juncker yavuze ko we kugiti cye yumva ko yababajwe n'uko imbaraga yakoresheje kugira Ubugeriki bubone inguzanyo zitagize icyo cigeraho.

Yareze leta y'ubugeriki ko yakurikije amatwara yo kwikunda no kwikundwakaza ku baturage kurusha kugera ku bwumvikane.

Hagati aho ibicirio ku masoko akomeye y'imugabe ku isi byagbanutse cyane kubera impungenge z'ikibazo cy'imyenda y'Ubugeriki.

Amasoko akomeye menshi y'iburayi yagabanutseho hafi kane ku ijana, hanyuma azamukaho gato.

Imigabane muri leta zunze ubumwe z'amerika yagabanutseho hafi rimwe ku ijana mu isaya ya mbere y'ubucururizi.

Amasoko yo muri Asia yafunze agabanutseho cyane.

Amabanki yo mu Bugeriki nayo yafunze... yanashizeho ubugenzuzi ku mafaranga y'ifatizo nyuma y'aho banku nkuru y'uburayi ifatiye icyemezo cyo guhagarika imafranga y'ingoboka.

Ayo mabanki azamara icyumweru afunze.