Tsipras yandikiye abaguriza Ubugereki

Tsipras ngo yiteguye kumva abaguriza igihugu cye. Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Tsipras ngo yiteguye kumvikana n'abaguriza igihugu cye.

Ministiri w'intebe w'ubugeriki, Alexis Tsipras, yandikiye abatanga inguzanyo kuri icyo gihugu agaragaza icyifuzo gishya ku buryo bwo gukemura ikibazo cy'umwenda w'igihugu cye.

Mu rwandiko yanditse, Alexis Tsipras, yavuze ko yiteguye kwemera ibyifuzo byatanzwe n'abatanga inguzayo mu mpera z'icyumweru gishize, ariko arashaka ko hari ibihinduka.

Arasaba igihe cyo kwishyura inguzanyo icyo gihugu cyari gifite hamwe n'inguzanyo nshya. Hamwe n'ifungwa ry'amabanki, ideni ritishyuye, ihagarikwa ry'inguzanyo yo mu Burayi, Ubugereki bukomeje kujya impaka n'ababugurije.

Mu ibaruwa nshya ya ministri w'intebe w'icyo gihugu yavue ko yiteguye kwemera ibyo abamugurije basabye mu mpera za kino cyumweru.

Ariko aracyagundiriye ku ngingo z'ibigize kugirango bijyane n'inguzanyo nshya.

Ariyemeza gutinza amahinduka ku mafaranga ahabwa abagiye mu zabukuru no kurekeraho ikurwaho ry'imisoro ku birwa by'Ubugereki.

Ariko nawe agasaba ko hongerwa igihe cyagenewe inguzanyo iherutse no guhabwa amasezerano mashya y'inguzanyo zibarirwa muri za miliyari z'amafaranga y'ama Euro.