Ubufaransa bwanze guha ubuhungiro Assange

Assange avuga ko ubuzima bwe bubangamiwe. Uwufise ububasha kw’isanamu PA
Image caption Assange avuga ko ubuzima bwe bubangamiwe.

Ubufaransa bwanze ubusabe bwa Julian Assange ushaka ubuhungiro muri icyo gihugu.

Uyu mugabo yashinze urubuga rumenerwaho amabanga ya Leta zunze ubumwe za Amerika rwa Wikileaks.

Ibiro bya Perezida Francois Hollande byavuze ko ubuzima bwa Bwana Assange butabangamiwe kandi ko ashakishwa hakurikijwe impapuro z'Uburayi zisaba ko atabwa muri yombi.

Uyu munsi ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa cyari cyasohoye ibaruwa ifunguye Julian Assange yandikiye Perezida Hollande avuga ko ubuzima bwe buri mu mazi abira.

Bwana Assange ubu aba muri ambasade ya Ecuador i Londres aho yahungiye kugirango atoherezwa muri Swede aho ubucamanza bwaho bumushinja ibyaha byo gufata abagore ku ngufu.