Ibibazo by'umwenda w'Ubugereki birakomeje

Image caption Minisitiri w'imari w'Ubugereki, Euclid Tsakalotos(ibumoso),umuyobozi w'ikigega mpuzamahanga cy'imari Christine Lagarde (hagati) na minisitiri w'imari w'Ubudage, Wolfgang Schaeuble (ibumoso) bageze i Buruseli mu biganiro.

Abaminisitiri b’imari mu Burayi bari kuganira ku byifuzo bishya byatanzwe n’Ubugereki mu guterwa inkunga, kwizirika umukanda n’izamuka ry’imisoro ndetse n’impinduka mu rwego rw’izabukuru.

Ibigo mpuzamahanga biguriza byashimye umugambi, kandi komiseri ushinzwe imari mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi, Pierre Moscovici, yavuze ko Atene (Athens) yateye intambwe igaragara kandi ubu ikeneye gushyira mu bikorwa bwangu.

Ariko ibihugu byinshi by’Uburayi byagaragaje ugushidikanya.

Umukuru w’itsinda ry’Uburayi, Jeroen Dijsselbloem, yavuze ko ibiganiro biri bugorane kubera ko impungenge zo kumenya niba guverinoma y’Ubugereki ya kwizerwa gushyira mu bikorwa amaserano. Ubugereki bwizeye kubona inguzanyo ya miliyari 60 z’amadolari no gusubiramo imyenda yabwo.