Aleppo: Igisasu cyangije inzu y'umurage

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Igice cy'uburindiro bukomeye bwangijwe n'isisasu mu mujyiwa Aleppo

Igisasu cya bombe cyaturikiye mu mujyi wa Aleppo muri Siriya cyarindimuye igice cy’urukuta cy’uburindiro cyo mu bihe bya cyera.

Iyangirika ryabaye igihe igisasu cyaturikiraga mu muyoboro uri munsi y’ubu burindiro.

Hari amakuru avuguruzanya, niba ari gingabo za guverinoma cyangwa inyeshyamba zaturikije icyo gisasu.

Ubu burindiro buhebuje bwo mu kinyejana cya 13, bufite n’iminara yabwo, bwubatse hejuru y’amasoko gakondo n’imisigiti mu mujyi.

Buri ku rutonde rw’umurage w’Umuryango w’Abibumbye.

Ariko ingabo za guverinoma zibukoresha nk’ibirindiro mu rugamba rukomeje rwo kugenzura Aleppo.