Ubugereki: Ibiganiro ku mwenda birakaze

Image caption Minisitiri w'intebe w'Ubudage, Angela Merkel.

Minisitiri w’intebe w’u Budage, Angela Merkel, yaburiye ko Ubugereki butazahabwa indi ngoboka ku ‘kiguzi icyo ari cyo cyose.’

Yavugaga igihe yari ageze i Buruseli ahabera inama ikomeye y’abayobozi b’agace k’Uburayi.

Minisitiri w’intebe w’Ubugereki, Alexis Tsipras, yavuze ko yiteguye kumvikana. Inama ikurikiye iminsi ibiri y’ibiganiro bikomeye hagati y’abaminisitiri b’imari mu Burayi.

Bavuze ko Ubugereki bugomba gushyiraho amategeko akarishye ku wa gatatu, agabanya ikoreshwa ry’amafaranga, mbere y’uko ibiganiro ibyo ari byo byose ku ngoboka bitangira.

Guverinoma y’Ubugereki iri gushaka ingoboka ya miliyari 70 z’ama euro.