Ruharwa mu biyobyabwenge yatorotse gereza

Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Joaquin Guzman, ruharwa mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge yatawe muri yombi umwaka ushize wa 2014 (file photo)

Abategetsi bavuga ko, ruharwa mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, Joaquin Guzman, uzwi nka El Chapo cyangwa "Shorty", yakoresheje umuyoboro atoroka gereza irinzwe bikomeye.

Komiseri wa polisi yavuze ko inzira y’itoroka rye kuva muri gereza ya Altiplano yari kilometero zirenga imwe n’igice (km 1.5) kandi yari irimo uburyo bw’ibyuma bihungiza, bitanga umwuka n’amadarage.

Abapolisi umunani bari guhatwa ibibazo.

Guzman yaboywe bwa nyuma ari mu cyumba cy’ubwogero bwa gereza ku wagatandatu. Ni inshuro ya kabiri atorotse gereza irinzwe bikomeye.

Mu mwaka wa 2001 yacitse yihishe mu gatebo k’imyenda yajyanwaga mu imesero, nyuma yo guha ruswa abayobozi ba gereza.

Yari afunze akora igihano cy’imyaka irenga 20 nyuma yo gutabwa muri yombi mu gihugu cya Gwatemala (Guatemala) mu mwaka wa 1993.

Ifatwa rye bwa kabiri mu mwaka wa 2014, ryashimwe n’intsinzi kuri guverinoma ya Megizike.