Uganda: Umuyobozi wa ADF yerekaywe

Image caption Umuyobozi w'umutwe w'inyeshyamba za ADF, Jamil Mukulu, akurikiraywe na Uganda, ku byaha bifitanye isano n'intambara

Umukuru w’umutwe w’abarwanyi wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda ufite ibirindiro byawo muri DRC yerekaywe mu mujyi wa Jinja muri Uganda, aho afungiwe.

Bwana Jamil Mukulu yafatiwe muri Tanzaniya mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, yoherezwa muri Uganda Ku wa gatanu w’icyumweru gishize kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.

Allied Democratic Forces (ADF) yatangijwe na Mukulu mu mwaka wa 1996 ku musingi w’idini ya Islam, ngo akaba uharanira gutegeka Uganda agendeye ku mategeko ya Islam. Uganda Ishijya ADF ubwicyanyi bw’amajana y’abantu baguye mu bitero bitandukanye mu myaka ya za 90, byarimo gutega ibisasu mu mujyi wa Kampala, mu ma bus atwara abagenzi hamwe no mu ntara za Kasese, Bundibugyo na Fortportal hafi n’umusozi wa Rwenzori aho abantu benshi bishwe.

ADF yibibukirwa cyane ku gitero yagabye mu 1998 ku kigo cy’ishuli cya Kicwamba Technical College-Kabarore igatwika amazu y’abanyeshuri, hagapfiramo 80.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umukuru w’igipolisi cya Uganda Gen. Kale Kayihura yavuze ko Jamil Mukulu ari we ‘Bin Laden’ wa Uganda, anavuga ko ifatwa rye na Leta ya Tanzaniya rigiye gufasha cyane mu kurwanya iterabwba mu karere. Kandi ko imiryango y’abatakaje ababo kubera ADF muri Uganda no muri DRC bagiye kubona ubutabera.

Jamil Mukuru hamwe n’abandi bakomanda be bashyizwe ku rutonde rw’abashakishwa na Polisi y’isi yose mu 2011.