Oskar Groening wahoze ari umu Nazi yakatiwe

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Oskar Groening, ufite imyaka 94 y’amavuko, yakatiwe gufungwa imyaka ine muri gereza

Uwahoze ari umusirikare mu ngabo z’aba Nazi, uzwi ku izina rya Bookkeeper wa gereza ya Auschwitz yahamijwe n’urukiko mu Budage ibyaha byo gufasha mu bwicanyi bukorewe imbaga.

Oskar Groening, ufite imyaka 94 y’amavuko, yakatiwe gufungwa imyaka ine muri gereza.

Yashinjwe ibirego ibihumbi magana atatu byo gufasha ubwicanyi, aho aba Nazi biciraga mu gihe cy’intambara y’isi ya kabiri.

Uyu mugabo wari umuyobozi mu rwego rwo hasi w’igikundu cya gisirikare icyo gihe, akazi ke kari ako kubara amafaranga yambuwe imfungwa igihe zageraga i Auschwitz.

Groening, yari yaremeye ko afite icyaha ku mutima nama.

Yari yarabayeho bucece mu Budage mu gihe cy’imyaka irenga mirongo ine, mbere y’uko atobora akavuga, aharwanya abahakanyi ba Holokosite (Holocaust).