Burundi: Ibiganiro bya politike bizaba

Image caption Perezida Yoweri Museveni wa Uganda (ibumoso, na Perezida Pierre Nkurunziza w'u Burundi (iburyo)

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yavuze ko ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD, amashyaka atavuga rumwe na Leta n’imiryango itegamiye kuri Leta (société civile) yemeye kujya mu biganiro bikomeye kandi byihuse kugira ngo bagere ku mwumvikano.

Nyuma y’iminsi ibiri y’impaka hagati y’impande zitandukanye, perezida Museveni yatangaje ko minisitiri we w’ingabo azagera mu Burundi ku wa kane, kuba umuhuza mu biganiro.

Bwana Museveni, nta yandi makuru yatangaje ku birebana n’igihe ibiganiro bizamara. Yananze kugira icyo atangaza ku kumenya niba amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe ku wa kane tariki ya 21 z’ukwezi kwa karindwi azaba nk’uko biteguye.

Ariko Minisitiri w’ubutegetsi mu Burundi, Edouard Nduwimana, yavuze ko ibiganiro bizakomeza na nyuma y’amatora.

Uruhande rw’abatavuga rumwe na Leta rwatangaje ko mu buryo rusange, rwanyuzwe n’uko ibintu byose bisubiye ku meza, kandi bigiye kuganirwaho, bitarimo kirazira.