Ubugereki: Inteko mu biganiro ku ngoboka

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Inteko ishinga amategeko y'u Bugereki iratangira ibiganiro bireba umwenda w'igihugu

Abadepite mu Bugereki bategerejwe gutangira ibiganiro mpaka bikomeye ku mpinduka zasabwe n’abanyamuryango b’agace ka Euro kugira ngo buhabwe ingoboka nshya.

Inteko Ishinga amategeko ya Atene (Athens) igomba kwemera amabwiriza akubiye mu ngoboka bitarenze ku wagatatu kugira ngo gahunda ikomeze.

Minisitiri w’intebe, Alexis Tsipras, yasabye abadepite gutora bashyigikiye uyu mugambi, ariko yemera ko nawe ubwe atemera ibikubiye mu masezerano.

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), cyaneze ingingo z’ibitecyerezo bikubiye mu ngoboka.

IMF ivuga ko umwenda w’Ubugereki ushobora kwihanganirwa binyuze mu ngamba ziworoshya, zirenze izarebwe kugeza ubu.