Icyenda bishwe mu bitero muri Nijeriya

Igisirikare cya Nijeriya kiravuga ko abantu bagera ku icyenda biciwe mu bitero bibiri by’ubwiyahuzi bya bombe mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umujyi wa Damaturu.

Cyavuze ko abiyahuzi bombi bari igitsina gore, umwe yari umukecuru, undi umwangavu w’imyaka icumi.

Andi makuru aravuga ko umubare w’abapfuye uri hejuru cyane.

Kimwe mu bitero cyagabwe mu gihe cy’ikoraniro ry’amasengesho yo guhimbaza umunsi mukur wa Eid al Fitr, urangiza igisibo cya Ramadani ku bayisilamu.

Ibitero nk’ibi bishinjwa Boko Haram, yakomeje ibikorwa byayo kuva perezida Muhammadu Buhari yajya ku butegetsi.