Ubudage: Abadepite bemeye kugoboka Ubugereki

Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Inteko ishinga amategeko mu Budage yemeye kugoboka u Bugereki.

Inteko ishinga amategeko y' u Budage yemeye ko Leta y'icyo gihugu itangira ibiganiro byo kureba uko bagoboka u Bugereki ku nshuro ya gatatu.

N’ubwo habaye impaka zikomeye, minisitiri w’intebe w’u Budage, Angela Merkel, yabonye amajwi menshi mu matora y'abadepite.

Abaterankunga bamaze kwemeza ko U BBugereki bwahabwa inguzanyo ya miliyari zirindwi z'ama euro.

Byatowe ku bwiganze bw’amajwi ku badepite 439 babishyigikiye, naho 119 barabyanga, abagera kuri 40 barifata.

Mbere y’itora, Angela Merkel, yari yatanze impuruza ku “kaduruvayo gashoboka” niba inteko idashyigikiye umugambi.

Ku wa kane, Banki Nkuru y’u Burayi (ECB) yongereye ikigega cy’ingoboka. Ibi byaharuye inzira ku mabanki y’u Bugereki, yafunze hafi mu byumweru bitatu bishize, kuzongera gufungura ku wa mbere.