FDU: Ingabire 'afashwe nabi' muri gereza

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Ingabire Victoire yakatiwe gufungwa imyaka 15 mu Rwanda

Ishyaka ritavuga rumwe na leta mu Rwanda, FDU-Inkingi, ritemewe n'amategeko y'icyo gihugu riravuga ko umukuru waryo, Victoire Ingabire, ufungiye muri gereza nkuru ya Kigali ubu afashwe nabi. Ryabitangaje mu ibaruwa ifunguye.

Mu kiganiro yahaye BBC, visi perezida wa mbere w'iryo shyaka, Boniface Twagirimana, avuga ko madamu Ingabire yabujijwe kubonana n’umwunganira mu mategeko kuva ku itariki ya 10 z’uku kwezi kwa karindwi.

Bwana Twagiramungu yagize ati : ”Bahise banamwambura ibitabo byo gusoma yagiraga, ndetse banamwambura n’ibitabo by’indiribo yakoreshaga mu bintu by’iyobokamana.

”Bamutegeka ko atemerewe kugira ikindi gitabo yongera gusoma cyangwa kuzanirwa”

Icyemezo yita ‘gikarishye’, cyo gufunga ahantu hinjiza urumuri mu cyumba afungiyemo. BBC yagerageje gushaka icyo ubuyobozi bwa gereza mu Rwanda bubivugaho ariko ntibyashobotse.

Madame Ingabire yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 15, urukiko rumaze kumuhamya icyaha cyo gupfobya jenoside no guhungabanya umutekano w'igihugu. Abo mu ishyaka rye bavuga ko afunze ku mpamvu za politike.