Cuba yafunguye ambasade i Washington

Amerika na Cuba byarebanaga ay'ingwe ku butegetsi bwa Fidel Castro. Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service
Image caption Amerika na Cuba byarebanaga ay'ingwe ku butegetsi bwa Fidel Castro.

I Washington muri Amerika habereye umuhango wo gufungura ambasade ya Cuba yari imaze imyaka 50 yarafunzwe.

Abashyigikiye Fidel Castro, wari umuyobozi wa leta ya gikomunisiti barimo kuririmba izina rye ubwo ibendera rya Cuba ryazamurwaga banaririmba indirimo yubahiriza igihugu.

Ministiri w'ububanyi n'amahanga wa Amerika, John Kerry, mu kwezi gutaha azitabira umuhango nk'uwo wo kuzamura ibendera rya Amerika uzabera muri Cuba.

Ibiro bihagarariye ibyo bihugu mu bihugu byombi, byaraye bibaye ambasade guhera saa sita za nijoro.

Ibyo bigezweho nyuma y'amasezerano yagezweho mu mwaka ushize yo kunoza umubano ushingiye kuri za ambasade.