Obama yageze muri Kenya

Nyuma ya Kenya Perezida Obama azasura Ethiopia.
Image caption Nyuma ya Kenya Perezida Obama azasura Ethiopia.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Barack Obama, yageze i Nairobi muri Kenya mu ruzinduko rw'iminsi itatu.

Mu kumwitegura, imihanda myinshi yafunzwe, abashinzwe umutekano bakwirakwije hirya no hino mu mujyi wa Nairobi kandi indege za gisirikare za Amerika ziriwe zicunga ikirere.

Igihugu cya Kenya kibasiwe n'ibitero by'iterabwoba by'umutwe wa al-Shabaab.

Mbere yo guhaguruka, Perezida Obama yavuze ko uruzinduko rwe rugamije kwerekana ko Amerika yahagurikiye kurwanya iterabwoba muri Afurika y'uburasirazuba.

Ariko anavuga ko atazarya umunwa mu kwamagana ruswa n'ibyaha byibasira inyoko muntu cyane cyane ihohoterwa ry'abagirana imibonano mpuzabitsina ari ab'igitsina kimwe.