Obama: Amerika izafasha Kenya mu mutekano

Image caption Obama yahaye icyubahiro abaguye mu bitero bya bombe kuri ambasade ya Amerika mu mwak wa 1998, muri Kenya

Perezida Obama yatangaje ko Amerika izatanga indi nkunga, ubufasha n’imyitozo ku nzego z’umutekano za Kenya.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ari kumwe na perezida Uhuru Kenyatta, i Nairobi, perezida Obama yagabishije ko Kenya itagomba gukumira uburenganzira bwa kiremwa muntu mu gihe irwanya umutwe wa kiyisilamu wa al-Shabab muri Somaliya, wakoreye muri Kenya inshuro nyinshi.

Perezida Obama yanavuze ko ashyigikiye cyane uburenganzira bw’abatinganyi. Perezida Kenyatta we mu gusubiza, yavuze ko icyo atari ikibazo gikomeye muri Kenya.

Perezida Obama yanasezeranyije gufasha mu kurwanya ruswa. Anatangaza ko impushya zo kwinjira mu gigugu bita viza, ku banyeshuri n’abakora ubucuruzi zizongerwa ku myaka itanu.