Obama yashoje uruzinduko rwe muri Kenya

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters

Perezida wa Amerika, Barack Obama, yashoje uruzinduko rwe muri Kenya ashima ibyo icyo gihugu cyagezeho ariko nanone akiburira ku bibazo biri imbere.

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo, Perezida Obama yabwiye abanya Kenya ko Kenya yavuye kure mu rwego rw’ubukungu na politiki.

Ariko rero anaburira abamwumva ko ruswa, iterabwoba, ivangura rishingiye ku moko ari ibibazo bibangamiye ejo hazaza h’icyo gihugu.

Yashinwe ukuntu igihugu kivanye mu bikorwa by’urugomo bishingiye ku moko byakurikiye amatora ataravuzweho rumwe yo muri 2007.

Yavuze kandi ko ruswa ituma abantu ibihumbi 250 babura akazi. Uruzinduko rwa Obama muri Kenya rwatangiye kuwa gatanu ni urwa mbere akoreye mu gihugu se yavukiyemo ari Perezida wa Amerika.

Ni nabwo bwa mbere kandi umuperezida wa Amerika asura Kenya akiri ku butegetsi.

Perezida Obama ategerejwe muri Ethiopia kuri iki cyumweru. Azaba kandi abaye umuperezida wa mbere wa Amerika usuye icyo gihugu.

Azanavuga ijambo mu muryango w’Ubumwe bwa Afurika kuwa kabiri.