Burundi: P.C.Mbonimpa yarashwe

Pierre Claver Mbonimpa Uwufise ububasha kw’isanamu
Image caption Pierre Claver Mbonimpa

Amakuru aturuka mu Burundi aravuga ko umukuru w'ishyirahamwe riharanira agateka ka muntu n'akabanyururu, APRODH, bwana Pierre Claver Mbonimpa, yaba yarashwe akaba arembeye mu bitaro.

Biravugwa ko Pierre Claver Mbonimpa yarashwe n'umuntu wari kw'ipikipiki igihe yajyaga iwe mu murwa mukuru wa Bujumbura.

Intumwa idasanzwe ya leta zunze Ubumwe za Amerika, bwana Tom Perriello yavuze ko atewe umwitwarariko n'iraswa rya Pierre Claver Mbonimpa.

Uburanira Mbonimpa, bwana Segatwa Fabien yabwiye BBC ko niba yarashwe, ibyo byabaye nyuma ya saa kumi n'ebyiri za nimugoroba ngo kuko bari bavuganye mbere yaho ameze neza.

Segatwa Fabien yavuze ko ibyo bihuha byari byatangiye gukwirakwizwa kuva ejo ariko ko igihe bavuganaga ngo yamubwiye ko ameze neza.