UK: Jenerali Karenzi Karake yarekuwe

Image caption Lt Gen Karenzi Karake yagombye kurindwa n'abapolisi nyuma y'uko abigaragambyaga bamuteye amacupa y'amazi

Urukiko mu Bwongereza rwarekuye Liyetona Jenerali Karenzi Karake. Mu mwanzuro w’umucamanza wamaze iminota itageze ku icumi, yanzuye ko Bwana Karake atagikurikiranywe mu Bwongereza, kandi ko yongeye guhabwa uburenganzira bwe.

Umucamanza yasabye Karenzi guhaguruka akemeza umwirondoro we.

Minisitiri w’Ubucamanza mu Rwanda, Johnston Busingye yabwiye BBC ko guverinoma y’u Rwanda yishimiye irekurwa rya Liyetona Jenerali Karake. Yagize ati :

”Turishimye kuko uburyo yari afashwe bwavuyeho.”

Akimara gusohoka mu rukiko, Bwana Karake, wari waje mu rukiko yambaye ikositimu y’ubururu, yagaragaje ibyishimo ari kumwe n’abandi bayobozi b’u Rwanda, barimo na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Williamsn Nkurunziza.

N’ubwo Karake yarekuwe, Minisitiri Busingye yavuze ko guverinoma y’u Rwanda izakomeza gukurikirana iki kibazo.

Isesengura: Rob Watson, Umunyamakuru wa BBC

Kugira ngo umuntu uregwa yoherezwe mu kindi gihugu hagendewe ku rupapuro rwo guta muri yombi rutanzwe n’ibihugu by’Uburayi, icyaha aregwa kigomba kuba gifatwa kimwe n’amategeko y’ibihugu byombi. Ku rubanza rwa Karake, ni ukuvuga Esipanye, n’igihugu cy’u Bwongereza yafatiwemo.

Ariko hari urutonde rw’ibyaha 32 bitari ngombwa ko biba icyaha mu bihugu byombi. Icyaha cy’iterabwoba kiri kuri urwo rutonde. Ariko ibyaha byo mu ntambara “war crimes”, ntibiri ku rutonde.

Bigaragara ko abunganira Karenzi Karake bashoboye kugaragaza ko muri Esipanye, aregwa ibyaha byo mu ntambara. Kubera izo mpamvu, ibyaha ntibifite agaciro kamwe mu bihugu byombi.

Ikindi kandi, hubahirijwe amategeko y’u Bwongereza, ntabwo Karake ashobora kuregwa ibyaha byo mu ntambara yakoreye mu kindi gihugu nk’uko bimeze muri Esipanye.

Ibyo ni ukubera ko amategeko yihariye yo muri Esipanye ajyanye n’ubucamanza mpuzamahanga, yemerera inkiko zo muri icyo gihugu kurega abantu yemera ko bakoze ibyaha byibasira inyoko muntu, ibyaha byo mu ntambara, jenoside, no gushyira abantu ku ngoyi.

Umucamanza wo muri Esipanye, Andreau Merelles, yareze Karake hamwe n’abandi basirikare bakuru 39 b’u Rwanda, bari mu ngabo cyangwa ubu bavuyemo, icyaha cyo kwica abaturage b‘Abahutu mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma ya jenoside yabaye mu mwaka wa 1994.

Karenzi kandi araregwa ko mu mwaka wa 1997, yategetse kwica abanya Esipanye batatu bakoreraga umuryango w’abagiraneza wa Medicos Mundo.

U Rwanda rwakomeje kuvuga ko Karenzi Karake arengana kandi ko ngo ibyaha aregwa bishingiye ku mpamvu za politike.

Image caption Igipolisi cyagombye guhangana n'abanye Congo bigaragambyaga nyuma y'irekurwa rya Lt Gen Karenzi Karake

Hagati aho, Karenzi yasohowe mu rukiko arinzwe bikomeye n’abapolisi nyuma y’uko itsinda ry’abanye Congo babarirwa muri 20 bari hanze y’urukiko rw’ibanze (Magistrate Court) bigaragambije, berekana uburakari bukabije. Bateye amacupa y’amazi abari bahagarariye guverinoma y’u Rwanda.

Karenzi Karake yatawe muri yombi mu kwezi kwa gatandatu, tariki ya 20 mu 2015 ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Heathrow, nyuma y’impapuro z’Uburayi zita muri yombi zasohowe na Esipanye ku byaha by’intambara, aregwa ko yakoze nyuma ya Jenoside yo mu mwaka wa 1994 mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.