Ibihe 7 by'amateka ya Afurika muri filimi

Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Ibihe birindwi by'ingenzi byaranze amateka ya Afurika mu buryo bwa filimi

Ibihe 7 mu mateka ya Afurika mu bubiko bwa filimi mu buryo bw’amashusho arenga ibihumbi 500 ashyinguye.

Yasohowe n’ikigo cy’itangazamakuru Associated Press na British Movietone, arimo bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze amateka ya Afurika.

Twatoranyije ibihe by’ingenzi birindwi:

1936: Umwami wa Etiyopiya Haile Selassie mu buhungiro

Muri iyi filimi umwami Haile Selassie, ri mu buhungiro mu Bwongereza, umwaka umwe nyuma y’ibitero by’u Butaliyani muri Etiyopiya mu mwaka wa 1935, avuga ku cyizere cye ku “ntsinzi ya nyuma y’ubutabera”. Yagaruwe ku ngoma ye mu mwaka wa 1941, hashize imyaka ine mbere y’irangira ry’Intambara ya Kabiri y’isi yose.

1958: Perezida wa Gana Kwame Nkrumah yahuye n’intare y’umwami wa Etiyopiya.

Umwami wa Etiyopiya na perezida wa Gana Kwame Nkrumah ni bamwe mu bayobozi bari ku isonga ry’amatwara ya Afurika iri hamwe. [pan-African movement]

Amashusho yo mu mwaka wa 1958 yerekana inama hagati y’aba bagabo bombi I Addis ababa, mu murwa mukuru wa Etiyopiya wari uzwi nka Abyssinia, igihe Bwana Nkrumah yari minisitiri w’intebe. Aza kwagaza intare.

1969: Umuyobozi wa Biafra yashishikarije ingabi ze kurwana

Intambara y’umwiryane muri Nijeriya yatangiye mu 1967 nyuma y’uko Biafra itangarije ubwigenge, yivana ku gihugu. Muri iyi filimi yo muri 1969, umuyobozi wa Biafra, Koloneli Emeka Ojukwu avuga ukuntu abasirikare bahinduye ”icyerecyezo cy’iyi ntambara”, ariko nyuma y’umwaka umwe, ingabo za Biafra zaratsinzwe.

1978: Ibyabereye muri Rhodesia nyuma y’irangira ry’ivanguraruhu

Mu gihe abategetsi ba Rhodesia bari mu biganiro kuri ejo hazaza hahuriweho n’amoko menshi mu gihugu, cyabaye Zimbabwe mu mwaka wa 1980.

Utubari, amashuri n’ahandi hantu hahurirwaga n’abantu benshi hatangiye kuba nyabagendwa ku bantu bose.

Ibi byerekana irangira ry’ivangura mu bice bitandukanye by’igihugu mu murwa mukuru mu mwaka wa 1978, icyo gihe wari uzwi ku izina rya Salisbury.

Abirabura berekanwa bagenda muri umwe mu mihanda batageragamo.

1990: Nelson Mandela yafunguwe muri gereza muri Afurika y’Epfo

Nyuma y’imyaka 27 ari muri gereza, umuyobozi warwanyije ingoma ya ba gashakabuhake yari izwi nka ‘apartheid’, Nelson Mandela, yarafunguwe mu mwaka wa 1990.

Amashusho yerekana ibyo bihe ndetse n’ijambo rye ryari ryuzuye amarangamutima yabwiye abantu mu mujyi wa Cape Town nyuma y’amasaha macye arekuwe.

1997: Umuyobozi w’inyeshyamba muri Zaire yatangaje intsinzi ya vuba

Umuyobozi w’inyeshyamba muri Zaire, Laurent Kabila, yari ari mu nzira ajya muri Afurika y’Epfo mu biganiro by’amahoro mu kwezi kwa Kane muri 1997 igihe yavuganaga n’abanyamakuru mu gihe gito ku kibuga cy’indege I Lubumbashi.

Igihe yabazwaga intego ye, asubiza ko azagera mu murwa wa Kinshasa mu "byumweru bitatu”.

Yafashe igihe kirekire kurushaho kandi ahirika Mobutu Sese Seko mu kwezi kwa Gatanu, aba perezida anahindura izina ry’igihugu akita Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

2003: Umukuru wa Liberiya Charles Taylor yahawe ubuhungiro muri Nijeriya

Muri iyi filimi yo mu kwezi kwa Karindwi 2003, uwahoze ari perezida wa Nijeriya Olusegun Obasanjo afata urugendo yerekeza mu murwa mukuru wa Liberiyam Monrovia, guha ubuhungiro mugenzi we wa Liberiya, Charles Taylor, nk’inzira yo kurangiza amajye yari mu gihugu.

Inyeshyamba zari zarafashe Monrovia kandi Bwana Taylor yashakishwaga kubera ibyaha by’intambara byakorewe muri Sierra Leone.

Yaje kujya muri Nijeriya mu kwezi kwa Munani, ariko atabwa muri yombi nyuma y’imyaka hafi itatu, anaburanishwa n’urukiko rushyigikiwe na LONI rwanamuhamije ibyaha.