Ni bangahe badashyigikiye ko Perezida Kagame yiyamamaza?

Image caption Inteko ishinga amategeko mu Rwanda yemeje ko itegekonshinga rihinduka

Icumi bonyine ni bo badashyigikiye ko perezida Paul Kagame yiyamama ku nshuro ya gatatu.

Ibi ni ibivugwa n’itsinda ry’abadepite bamaze iminsi mu biganiro mu gihugu hose ku mpinduka z’itegeko nshinga, rigena manda ebyiri gusa, ku mukuru w’igihugu.

Ikinyamakuru gishyigikira umurongo wa guverinoima, The New Times, kivuga ko kuri miliyoni zirenga ebyiri z’abanyarwanda baganirijwe n’abadepite mu byumweru bicye bishize, ku ihidurwa ry’ingingo ya 101 y’itegekonshinga, 10 bonyine nibo badashyigikiye igitecyerezo.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa kiremwa muntu ishinja abategetsi b’u Rwanda gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi no gufunga itangazamakuru. Izi mpinduka ku itegekonshinga zizashyirwa muri kamarampaka, nyuma y’uko abadepite bashyigikiye bakanemeza, inyandiko zashyizweho umukono n’abantu barenga miliyoni eshatu n’ibihumbi magana arindwi (3,700,000) basaba inteko ishinga amategeko kuvanaho igihe ntarengwa cya manda ebyiri.

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, Green Party, ryamaganye icyemezo cyo guhindura itegekonshinga. Umuyobozi waryo, Frank Habineza, avuga ko bibangamiye amahame yo kubaka demokarasi irambye mu Rwanda. Bwana Habineza yaregeye Urukiko rw’Ikirenga arusaba kubuza inteko ishinga amategeko guhindura itegekonshinga.

Ariko yatangaje ko yagowe no kubona umunyamategeko umwunganira. Benshi mu banyamategeko yiyambaje bamwemereye kumuburanira mu rukiko, nyuma bakamuhinduka bavuga ko bashyirwaho igitutu n’ubutegetsi. Abandi bakavuga ko bataburanira umuntu wanga ihindurwa ry’itegekonshinga ribuza perezida Paul Kagame kongera kwiyamamaza.

Umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga uzatangazwa ku itariki ya 9 z’ukwezi kwa cyenda 2015.

Ibindi kuri iyi nkuru