Karenzi yarekuwe: Mu Rwanda bivugwaho iki?

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Lt Gen Karenzi Karake yarekuwe n'urukiko mu Bwongereza

Abantu batandukanye mu Rwanda, biganjemo abategetsi, bagaragaje ibyishimo byinshi nyuma y’irekurwa rya Jenerali Karenzi Kareke, wari umaze amezi abiri atawe muri yombi n’igihugu cy’U Bwongereza.

Benshi mu bagize icyo bavuga mu Rwanda, nyuma y’icyemezo cy’urukiko, muri rusange bavuga ko uyu musirikare yafashwe kubera impamvu za politiki kandi ko kumufata ari nk’igitutsi ku Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo ryishimiye irekurwa rya Bwana Karenzi.

Image caption Ikinyamakuru cyasohoye umutwe ugira uti " Gen Karake aridegembya"

Iri tangazo ryanasohotse mu kinyamakuru, The New Times, gisohoka buri munsi mu Cyongereza, kibonwa nk’igishyigikira umurongo wa guverinoma, rivuga ko ukurekurwa kwa Karenzi gusobanuye ko nta “cyaha yakoze” kimwe n’uko nta kigomba gukurikiranwa ku bandi basirikare bakuru 39 igihugu cya Esipanye cyari cyasohoreye impapuro zibata muri yombi.

Urubuga rwa Igihe.com rwo rugaragaza uko abategetsi batandukanye bakiriye irekurwa ry’umukuru w’inzego z’iperereza z’u Rwanda.

Gihereye kuri President Kagame, iki kinyamakuru gisohoka kuri interineti cyasubiyemo amagambo ye, ko yishimiye irekurwa rya Jenerali Karenzi, avuga ryaturutse ku itsinda ry’abanyamategeko bakoze ubutaruhuka.

Image caption Ikinyamakuru Umuryango.com nacyo cyanditse ku nkuru y'irekurwa rya Karenzi Karake

Abandi bategetsi barimo umukuru w’inteko ishingamategeko, bavuze ko ukurekurwa kwa Bwana Karenzi ari ishema ry’U Rwanda.

Cyakora si bose bishimiye irekurwa rya Karenzi. Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda, RNC, Dr Rudasingwa Théogène, yamaganye icyemezo cy’urukiko mu Bwongereza rwarekuye Karenzi. Mu nyandiko yasohoye, yagize ati:

“Icyemezo cyo kurekura Jenerali Karenzi Karake gishingiye ku buryo amategeko asobanurwa, nta kwita ku nyungu rusange za sosiyete n’ababuze ubuzima bwabo, bihungabanyije umusingi w’ihame ry’amategeko”.

Image caption Ikinyamakuru Igihe.com cyandikirwa cyane kuri interineti

Urubuga Umuryango.com kibaza niba inkunga y’amafaranga yakusanyijwe ngo hatangwe ingwate ya Jenerali Karenzi iza gusubizwa abari bayitanze nyuma y’uko arekuwe.

Abantu b’ingeri zose barimo abacuruzi n’abakozi ba Leta basabwe gutanga inkunga y’amafaranga bivugwa ko yari igenewe gutangwaho ingwate ngo Karenzi arekurwe by’agateganyo.

Gusa yaba umubare w’abayatanze ndetse n’ingano y’amafaranga yakusanyijwe nta na kimwe cyari cyashyirwa ahagaragara kugeza ubu.

Image caption Louise Mushikiwabo: "Ndishimye ko Gen KK aje mu rugo. Iyi yari inzira itari ngombwa kandi irimo agasuzuguro"

Ikibazo cy’iyi nkunga kandi cyagarutsweho n’urubuga Imirasire.com aho bamwe mu basomyi barwo bibaza niba bazasubizwa ayo bari barakusanyije.

Umwe mu basomyi avuga ko aya aramutse adasubijwe byaba bisobanuye ko u Rwanda “rwiteze ko hari abandi benshi bazatabwa muri yombi”, aya yatanzwe akabatangirwaho ingwate.

Image caption Paul Kagame: "Barakoze itsinda ry'abanyamategeko, inshuti n'ishyaka nyarwanda ritajegajega"

Gusa ukuriye abacuruzi biganjemo abatanze menshi akavuga ko iki ari ikigega gihoraho, ko inkunga itatanzwe kubera Karenzi wenyine.

Ngo ubwo arekuwe abatanze inkunga bazongera bicare barebe icyo bakoresha ayari amaze gutangwa.

Ibindi kuri iyi nkuru