Boko Haram ifite umuyobozi mushya

Image caption Uyu mugabo utaramenyekanye yagaragaye mu mashusho aheruka ya Boko Haram

Perezida wa Chad, Idriss Deby, avuga ko umutwe w’abarwanyi ba kiyisilamu wa Boko Haram, muri Nijeriya ufite umuyobozi mushya.

Ntiyavuze icyaba cyabaye kuri Abubakar Shekau, ariko yavuze ko yasimbuwe na Mahamat Daoud.

Bwana Shekau ntiyagarahaye mu mashusho y’uwo mutwe aheruka, byateye ibihuha ko yaba yarishwe.

Bwana Deby, ufite ingabo ziri mu ntambara irwanya Boko Haram, yavuze ko Bwana Daoud yemera kugira ibiganiro na guverinoma ya Nijeriya.

Umunyamakuru wa BBC, uri muri Nijeriya, Will Ross, avuga ko umwaka ushize, umukuru wa Chad yaba yaravuzweho ko yari ibiganiro by’amahoro na Boko Haram.

Ariko ibiganiro ntibyigeze biba kandi byabonwe muri rusange nk’ibidafashe. Yongeraho ko rero abasesenguzi bashidikanya ku cyizere baha ibi byavuzwe na Bwana Deby kuri uyu mutwe wa jihadi.

Ibindi kuri iyi nkuru