Jenerali Karenzi Karake yageze mu Rwanda

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Jenerali Karenzi Karake yafatiwe ku kibuga cya Heathrow mu kwezi kwa Gatandatu, 2015

Umukuru w’inzego z’iperereza mu Rwanda, Jenerali Karenzi Karake yamaze kugaruka mu Rwanda nyuma yo kurekurwa n’urukiko rwo mu Bwongereza.

Nta mihango ikomeye yabaye yo kumwakira nk’uko byari byitezwe kuko yakiriwe n’abiganjemo abo mu muryango we gusa.

Akigera ku kibuga cy’indege cya Kanombe yahise yerekeza iwe mu rugo nta jambo na rimwe atangaje kuri iyi minsi isaga 50 yari amaze mu Bwongereza.

Image caption Mu Rwanda habaye imyigaragambyo nyuma y'ifatwa rya Jenerali Karenzi

Inkuru y’itahuka rya Bwana Karenzi yatangiye kumenyekana mu masaha ya mu gitondo binyuze mu binyamakuru byifashisha imirongo ya interineti.

N’ubwo byari byitezwe ko uyu musirikare yagaruka mu Rwanda igihe icyo ari cyo cyose, kumva ko yamaze kugera mu gihugu bisa n’ibyatunguye benshi.

Image caption Jenerali Karenzi Karake ni umuntu ukomeye mu Butegetsi n'igisirikare mu Rwanda

Abenshi ni abibazaga ko haza kubaho umuhango wo kumwakira ndetse n’imbaga ikerekeza ku kibuga cy’indege kumureba.

Gusa si ko byagenze kuko muri aya masaha ya mu gitondo nta bantu benshi baragaraga ku mihanda ku buryo bugaragaza ko bagiye kumwakira.

Ibi bitandukanye n’uko byagenze mu mwaka wa 2006 ubwo, Madamu Rose Kabuye yarekurwaga n’ubutabera bw’U Bufaransa akakirwa nk’itwari n’abantu benshi cyane akigera ku butaka bw’U Rwanda.

Image caption Nyuma yo kurekurwa n'Uukjiko mu Bwongereza, abapolisi bamurinze bikomeye

Nyuma guhoberana n’abiganjemo abo mu muryango we wa hafi, ntacyo yatangaje ku birebana n’ifatwa cyangwa irekurwa rye.

Inkuru y’irekurwa rya jenerali Karenzi yishimiwe n’Abanyarwanda benshi. Bamwe bakavuga ko yari afunze azira impamvu za politiki na ho abandi bakizera ko igihugu kigiye kwiruhutsa kuko iyi yaba impamvu yo kudakurikirana n’abandi basirikare bakuru 39 na bo bari barashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi.

Image caption Jenerali Karenzi Karake yakoze imirimo mu buyobozi bw'ingabo za LONI zibungabunga amahoro muri Sudani y'Amajyepfo

Itangazo rya Leta y’U Rwanda ryasohotse nyuma y’icyemezo cy’urukiko rwo mu Bwongereza ryishimiye cyane irekurwa rye.

Nta kindi kiravugwa kigomba gukurikiraho. Ariko Minisitiri w’ubutabera yumvikanye avuga ko igihugu cyari gikwiye kugira ibisobanuro gihabwa kuri iri fatwa, avuga ko rinyuranije n’amategeko.

Karenzi Karake yatawe muri yombi mu kwezi kwa gatandatu, tariki ya 20 mu 2015 ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Heathrow, nyuma y’impapuro z’Uburayi zita muri yombi zasohowe na Esipanye ku byaha by’intambara, aregwa ko yakoze nyuma ya Jenoside yo mu mwaka wa 1994 mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibindi kuri iyi nkuru