Rwanda: Habimana Bonaventure yapfuye

Image caption Ibendera ry' U Rwanda mu gihe MRND yari ku buteretsi

Habimana Bonaventure wahoze ari umunyamabanga wa MRND mu Rwanda yitabye imana, azize indwara yari amaranye imyaka isaga icumi.

Yitabye Imana mu gihugu cy'u Bubiligi yari yarahungiyemo.

Habimana Bonaventure yari amaze imyaka isaga icumi abana n'ubumuga bukomoka ku ndwara yamufashe mu myaka ishize.

Yari yageze mu Bubiligi aturutse mu Rwanda aho yari yarafungiwe agafungurwa kubera kubura ibirego bifatika byo kumushinja.

Iyo mpamvu ni yo yari yatumye anafungurwa nta rubanza rubaye.

Bonaventure Habimana yamenyekanye cyane muri za 1980 ubwo yafatwaga nk'uwa kabiri mu gihugu nyuma ya perezida Juvenali Habyarimana.

Urwo rwego akaba yararukeshaga ko yari umunyamabanga mukuru w'ishyaka MRND-Muvoma, ryayoboraga igihugu kuva mu mwaka wa 1975 kugeza muri 1991 ubwo amashyaka menshi yagarukaga mu Rwanda.

Kuva muri 1991, Habimana Bonaventure bakundaga kwita akazina ka Muvoma ntiyongeye gukora politiki kugeza ubwo yitaba Imana.

Ntibyabujije ariko ko yahunganye n'abandi banyapolitiki bikizwi nka Repubulika ya kabiri muri 1994 ubwo FPR yafataga ubutegetsi mu Rwanda.

Yaranafunzwe kimwe n'abandi banya politiki, bo barimo n'abagize uruhare muri jenoside.

Habimana Bonaventure benshi mu Banyarwanda bavugaga ko “yacaga macye”, yitabye Imana afite imyaka 80 y'amavuko.

Bwana Habimana, asize umugore, abana batanu n'abuzukuru.