Tianjin:Abaturage, bimuwe kubera inkongi

Image caption Abakora mu rwego rwo kuzimya umuriro bakomeje ibikorwa by'ubutabazi

Abategetsi b’u Bushinwa bategetse kwimura abaturage bari mu bilometero 3 uvuye aho umuriro waturikiye muri Tianjin, ku bwoba bwo kwanduzwa n’ibyuka b’ubumara.

Iri yimurwa rije nyuma y’impinduka mu cyerecyezo cy’umuyaga, kandi pilisi yemeje ko ibinyabutabire bihumanya cyane bizwi n ka “sodium cyanide” byavumbuwe ahabereye iturika.

Ibiro ntaramakuru bya Xinhua byavuze ko hari umugabo wavumbuwe ari muzima muri metero 50 uvuye ku izingiro ry’ahabereye inkongi.

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Iturika ryangije byinshi cyane mu mujyi wa Tianjin

Ubu abantu 85 bazwi ko bapfiriye muri iri turika rikomeye cyane mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’icyambu cy’u Bushinwa ku wa Gatatu.

Amakuru aravuga ko abantu bari ku ishuli ryakoreshejwe nk’ubuhungiro kuva amahano yaba, basabwe kuhava bambaye ibibakingira imyuka ihumanya n’amapantalo maremare.

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Inkongi y'umuriro ikaze yatumye abaturage bimurwa aho batuye

"Sodiyumu siyanide" ni iki?

Ikinyabutabire sodiyumu siniyade ni ipuderi ibonerana ishobora kwica vuba cyane iyo ihumetswe cyangwa inyuze mu nzira y’igogora, kubera ko ibangamira ubushobozi bw’umubiri mu gukoresha umwuka. Ikoreshwa cyane mu nganda zitunganya ibinyabutabire mu gukingira cyangwa gusukura ibikorerwa mu nganda cyangwa ikanakoreshwa mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gucukura zahabu n’ifeza.

Ishongera mu mazi, kandi ikurura amazi avuye mu mwuka, kandi biroroshye guhumeka umukungugu wayo. Iyo ivanguwe cyangwa itwitswe, isohora gazi y’uburozi bukaze yitwa idorojene siyanide (hydrogen cyanide).