Abimukira 40 bapfiriye muri Mediterane

Uwufise ububasha kw’isanamu EVN
Image caption Abategetsi b'Uburayi bavuga ko ikibazo cy'abimukira bambuka inyanja ya Mediterane gikomeye

Abantu barenga 40 bapfiriye mu nyanja ya Mediterane, bari mu bwato butwaye abimukira Biravugwa n’abayobozi bo mu rwego rw’ubugenzuzi bw’amazi mu Butaliyani.

Amakuru aravuga ko bishoboka ko abantu babuze umwuka mu bwato buto bari barimo, bwari butwaye abagenzi 400. Nta bindi bisobanuro abayobozi bagenzura amazi batanze ariko bavuze ko batabaye abandi benshi ku cyambu cya Libiya. Bavuze ko ubutabazi bukomeje.

Abategetsi b’Uburayi baravuga ko ibibazo by’abimukira ibihumbi magana abiri na mirongo itanu (250.000) by’abambutse banyuze mu bwato bajya kuri uyu mugabane muri uyu mwaka, “birenze kwihutirwa”.

Ubuyobozi bw’ubugenzuzi bw’amazi bwavuze ko bwatunganyije ubutabazi bw’abantu 1700 ku wa Kabiri honyine.