France: Umuterabwoba yahangawe

Umuterabwoba yafatiwe mu Bufaransa
Image caption Umuterabwoba yafatiwe mu Bufaransa

Umukuru w'Ubufransa Francois Hollande, yashimiye cyane abanyamerika batatu bafashwe nk'intwari igihe bashoboraga kurwanya umugabo warufite intwaro zikomeye muri gariyamoshi yihuta yavaga Amsterdam ijya i Paris.

Uwo mugabo ukomoka muri Maroc yafatiye iyo gariyamoshi mu Bubiligi afite imbunda nini n'indi nto bita pistol hamwe n'icyuma.

Abanyamerika, babiri batari mu kazi ka gisirikare, bahita bamurwanya igihe yaratangiye kugaba igitero ku mukozi wa gariyamoshi.

Umwe muri abo banyamerika yatewe icyuma, umugenzi umwe arasirwa muri icyo kivunga.

Ubu bombi bari kuvurirwa mu bitaro.

Igisirikare cy'Ubufaransa gishinzwe kurwanya iterabwoba kiri guhata ibibazo uwo mugabo wagabye icyo gitero.

Abashinjacyaha bo mu Bubiligi nabo batangiye amaperereza yo gukurikirana ibijyanye n'icyo gitero cy'iterabwoba.