Rwanda: Hatangijwe icyumweru cyo konsa

Image caption Nyuma yo gukingiza, ababyeyi banahabwa inyigisho zo konsa biboneye

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zirasaba abakoresha gushyiraho uburyo bwo gufasha ababyeyi bakora banonsa, bakabashakira icyumba cyihariye cyo konkerezamo abana.

Byasabwe mu rwego rwo gutangira icyumweru cyahariwe konsa abana. Ubu ngo ni bwo buryo bwafasha umubyeyi konsa umwana we neza akuzuza igihe cy’amezi atandatu gisabwa.

Hamwe mu bigo nderabuzima, ahatangirwa urukingo ku bana bari munsi y’amezi atandatu n’abayarengeje, ababyeyi bahabwa n’amasomo ajyanye no konsa ku buryo buboneye.

Kankisha Domithille ni umukangurambaga, ku kigo nderabuzima cya Kicukiro mu mujyi wa Kigali, avuga ko ari ngombwa kwibutsa ababyeyi uburyo bwo konsa umwana.

Image caption Minisiteri y'u Buzima ivuga ko 87% bonsa neza.

Yagize ati: ”Tubigisha uburyo bwo konsa, akamaro ko konsa n’ibyiza byabyo. Ingaruka zishobora kuboneka ku mwana utaronse neza. Igihe bashobora kumara babonsa, byose barabikangurirwa.”

Abakangurambaga b’ubuzima bavuga ko n’ubwo inshingano z’umubyeyi ari ukonsa, ariko ngo ni ngombwa no kubitsindagira.

“Hari nk’uba abyaye bwa mbere atabizi neza cyangwa azi amakuru atandukanye. Ariko bakabona uburyo noneho bukwiriye bagomba gukurikiza.”

Bamwe mu babyeyi bari bahabwa izo nyigisho bavuga ko zimaze guhindura byinshi.

Image caption Domithille Kankisha, umukozi mu kingo nderabuzima. umwe mu bagira inama ababyeyi

Umwe yagize ati: “Konsa umwana bituma akomera ntakunda kurwaragurika akura neza, kand ikindi cya kabiri iyo umwana yonse agira imbaraga muri we”. Yongeyeho ati “Iyo umwana atonze akunda kuzingama”.

Umugambi w’isi muri uyu mwaka mu byerekeranye no konsa ugira uti: “Twonse dukora.” Mu Rwanda ikiruhuko k’umugore wabyaye akora ni amezi atatu.nyuma akajya ahabwa isaha yo kwinyabya akonsa umwana we. Kuri bamwe ariko ngo ntibyoroshye.

Image caption Alex Mucumbitsi, umukozi mu kigo cyita ku buzima bw'umwana n'umubyeyi mu Rwanda

Abashinzwe ibibazo by’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi muri Minisiteri y’Ubuzima bavuga ko iki kibazo ari cyo kibaraje ishinga: gusaba abakoresha korohereza abagore bonsa.

Alex Mucumbitsi ni umukozi mu kigo gishinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana. Yagize ati “Dushishikariza abakoresha kuba bafite icyumba cyo konkerezamo. Ibyo rero bifite akamaro k’umubyeyi, bifite akamaro k’umwana bifite n’akamaro k’umukoresha. Bituma [akora atuje] adahangayitse, atanga umusaruro mu kazi.”

Image caption 87% by'ababyeyi mu Rwanda bonsa neza

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima y’ u Rwanda yerekana ko 87% by’abagore bubahiriza igihe cyo konsa cy’amezi atandatu. Ikigero gifatwa nk’igishimishije.