Kenya: Urukiko rwategetse ko abarimu bongezwa

Uwufise ububasha kw’isanamu others
Image caption Abarimu bo muri Kenya bavuga ko nibatongezwa batazasubira mu mirimo

Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya rwategetse ko abarimu bongezwa umushahara kugera ku kigero cya 60%.

Guverinoma yari yavuze ko itashobora kubona andi mafaranga yo kwishyura abarimu bagera ku bihumbi 200 mu gihugu cyose.

Ariko nyuma yo guhangara Leta mu kirego cyamaze igihe, Urukiko rw’Ikirenga rwanze icyifuzo cya guverinoma cyo gutesha agaciro iyongezwa ry’abarimu.

Abarimu bari batanze impuruza ko bazakora imyigaragambyo nibatongezwa. Binubira ko bahembwa macye, ndetse bamwe bagahembwa agera ku madolari ijana gusa ku kwezi.

Abarimu bo mu mashuli y'ibanze n'ayisumbuye ni bo barindiriye ayo mafaranga guhera mu ntangiriro z’ukwezi kwa Cyenda.

Leta isabwa guteganya ingengo y’imari isaga miliyoni icumi z'amadolari kugira ngo ishobore kubongeza. Ishyirahamwe “Kenya National Union of Teachers” KNUT mu mpine, ryatangaje ko abarimu batazasubira mu mirimo batarabona iyo nyongera.