Ubushinwa bwakase ikigero cy’inyungu

Uwufise ububasha kw’isanamu .

Ubushinwa bwakase ikigero cyabwo cy’inyungu cya 0, 25 % kugera kuri 4,6% nyuma y’iminsi ibiri y’izahara ry’amasoko y’imigabane.

Ni inshuro ya gatanu hakatwa iki kigero cy’inyu kuva mu kwezi kwa Cumi na Kumwe.

Banki Nkuru y’Ubushinwa kandi yanakase ikigero cya 0,5% by’amanota asabwa ku bigega byayo. Banki yavuze ko ibi byemezo bizajya mu bikorwa ku wa Gatatu.

Byongereye imbaraga imigabane y’ibiciro by’amasoko y’Uburayi, ahi isoko rya FTSE 100 i Londres ryazamutse kuri 3,3% nyum ay’icyemezo cy’Ubushinwa.

Mu Budage, isoko rya Dax ryazamutseho 4,4% ndetse mu Bufaransa, Cac yari imbere kuri 4,6%.

Kugwa kw’amasoko y’imigabane y’Ubushinwa byazahaje isi ku wa mbere, n’ubwo amasoko yo muri Aziya yongeye kuzagara mu ijoro ryakeye.

Ku wa Kabiri amasoko y’Uburayi yafunguye atanga icyizere.