MONUSCO: FDLR bagomba gutaha mu Rwanda

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Ingabo za MONUSCO muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, ryagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riherutse kwumvisha abarwanyi ba FDLR bamaze kugera mu nkambi yo gukusanyirizwamo ko bagomba gusubira mu Rwanda, kuko ngo kuva mu kwezi kwa Cyenda, urwo rwego rufasha Leta ya Congo kubafungurira rugiye gubihagarika.

BBC Gahuzamiryango yavuganye n’Umuvugizi wa MONUSCO, Col Félix Prosper Basse. Atangira asobanura abashinzwe inkambi ya Bahuma.

Mbere na mbere ni ngombwa ko ibintu bibiri bisobanuka neza: Inkambi y’agateganyo ya Bahuma nk’uko byumvikana ni iy’agateganyo, ntabwo ari inkambi yo kwimuriramo burundu abahoze ari abarwanyi ba FDLR.

Icya kabiri ni uko iyi nkambi iri mu maboko y’ubutegetsi bwa Congo ku buryo busesuye. Icyo Monusco yakomeje gukora ni ukuba hafi ya guverinoma ya Congo kugira ngo iyifashe ku rwego rw’ibikoresho, imiti ndetse no kuyifasha mu rwego rwa tekiniki ifatanyije n’urwego rushinzwe gutahura aba barwanyi no kubasubiza mu buzima busanzwe, gufasha abahoze ari abarwanyi mu gihe cyose bari muri iyi nkambi.

FDLR nayo yasabye MONUSCO kuyifasha kugira ngo abarwanyi bayo ntibahatirwe kujya mu Rwanda. Ese mwaba muri kubafasha kubona igisubizo?

Nk’uko mubizi, ikibazo cyo kwimurira mu kindi gihugu abahoze ari abarwanyi ba FDLR ntabwo kireba Monusco yonyine. Kiranareba umuryango wa SADC ndetse n’inama mpuzamahanga ku biyaga bigari ndetse na Guverinoma ya Congo. Birumvikana ko tugomba guhuza ingufu mu mugambi wo kubimura ariko murabizi ko kugira ngo dushobore kubimurira mu kindi gihugu bisaba ko habaho igihugu kigaragaza ubushake bwo kubakira.

Kugeza ubu MoONUSCO ibinyujije mu mugambi wayo wo gucyura abahoze ari abarwanyi no kubasubiza mu buzima busanzwe yashoboye gutahura mu Rwanda abagera ku bihumbi 12. Aha ndavuga abahoze ari abarwanyi, ntabwo ari impunzi. Kugira ngo haboneke ikindi gisubizo ni ngombwa ko haboneka ikindi gihugu cyemera kubakira kandi ndibaza ko izi atari inshingano za MONUSCO.

Ku wa Gatandatu Martin Kobler yagendereye inkambi ya Bahuma. Mbere yo kwerekeza i Kisangani yababwiye ko kubera ingorane ziriho mu rwego rwo kugaburira aba bahoze ari abarwanyi, yabasobanuriye ko I Walungu na Kanyabayonga, MONUSCO itazashobora gukomeza kubabonera ibiribwa guhera ku itariki ya gatanu z’ukwezi kwa Cyenda. Na ho ku birebana n’inkambi ya Bahuma, MONUSCO izahagarika inkunga yose yageneraga Guverinoma ya Congo mu micungire y’iyi nkambi. Ng’ubwo ubutumwa Bwana Kobler yabagejejeho.

Ese gusubira mu Rwanda ni cyo gisubizo cyonyine abarwanyi ba FDLR bafite?

Aba barwanyi ba FDLR bakomoka he? Baturutse mu Rwanda. Kandi ishami rya MONUSCO rishinzwe kubatahura no kubasubiza mu buzima busanzwe ryakoze ibishoboka byose kugira ngo batahurwe. Nakubwiye ko tumaze gutahura abakabakaba ibihumbi 12 mu bahoze ari abarwanyi tubajyeza mu gihugu cyabo. Umuti wa mbere ni ugusubira mu Rwanda.