Igitero cya Paris cyabanje gutegurwa

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Ayoub El-Khazzani, ukekwaho gukora ibikorwa by'iterabwoba

Umuntu ukekwaho iterabwoba warwanyijwe n’abagenzi muri gari ya moshi mu cyumweru gishize, yari afitanye isano na isilamu y’abahezanguni.

Abashinjacyaha mu Bufaransa kandi bavuze ko aherutse gukora urugendo muri Turukiya.

Atangiza iperereza ku mugaragaro, umushinjacyaha mukuru, Francois Molins, yatangaje ko Ayoub El-Khazzani, umunya Maroke w’imyaka 25 yara yagambiriye kwica imbaga.

Yabwiye itangazamakuru I Paris ko mbere yo kubvurizamo igitero, El-Khazzani yari yabanje kureba amashusho ashishikariza gukora ubwicanyi.

Yamaganye ibivugwa na El-Khazzani ko yavanye intwaro ahamenwa imyanda kandi ko ngo yari agamije kwiba gusa.

Bwana Molins yavuze ko El-Khazzani yari afite imbunda nini ndetse n’amasasu 270, n’imbunda ya milimetero icyenda , icyuma n’icupa rya lisansi.