Otirishe: Imirambo yatahuwe mu ikamyo

Uwufise ububasha kw’isanamu
Image caption Ikamyo yari ipakiye imirambo iri mu muhanda yerekeza i Vienna

Abategetsi ba Otirishe (Austria/Autriche) bemeje ko bavumbuye imirambo y’abimukira babarirwa muri za mirongo batawe mu ikamyo mu burengerazuba bw’intara ya Burgenland, hafi ya y’umupaka wa Hongiriya.

Igipolisi cyavuze ko bari hagati y’imirambo 20 na 50 yari iri mu gice cy’imodoka gikonjesha.

Minisitiri w’ubutegetsi, Johanna Mikl-Leitner, yavuze ko iri shyano ryongera kugaragaza ingamba zihutirwa zikenewe kandi zihuriweho mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi, mu kurinda abimukira no kurwanya ababashimuta.

Iyo kamyo yari irimo imirambo yari ifite nimero ziranga imodoka zo muri Hongiriya, kandi guverinoma mu murwa mukuru Budapest iravuga ko iri gukorana na Otirishe (Austria/Autriche) kugira ngo bafate umushoferi w’ikamyo wamaze guhunga.