Zuwara: Ubwato bwarohamye butwaye amajana y'abantu

Image caption Bumwe mu bwato bwarohowe, bwagejejwe ku cyambu cya Zuwara ku wa Kane.

Hari ubwoba ko abantu babarirwa mu majana bapfuye nyuma y’uko ubwato butwaye abimukira bagera kuri 500 burohamiye muri Libiya, biravugwa n’abayobozi.

Ubwato bwa mbere, bwarohamye ku wa Kane, bwari bupakiye abantu bakabakaba 100. Ubwa kabiri, bwarohamye nyuma gato, bwari butwaye abagenzi bagera kuri 400. Umuyobozi mu muryango utabara imbabare wa Croix Rouge, Ibrahim al-Attushi, yavuze ko abatabazi bavanye imirambo 82 mu mazi.

Biravugwa ko abantu bagera kuri 200 baburiwe irengero. Ubwato bwarohamye ku wa Kane nyuyma yo kuva ahitwa Zuwara, icyambu gikomeye muri Libiya, abimukira bakoresga bambuka mu cyizere cyo kugera mu Butaliyani.