Birakwiye gukoresha telefoni ku banyeshuri?

Image caption Bwana Moses Gahigi, Umuyobozi wa FIYYO ntashyigikiye ikoreshwa rya telefoni mu mashuri

Umuryango utagengwa na Leta uharanira kurwanya ubujiji mu rubyiruko-“Fight illiteracy Youth Organization” wanenze icyemezo cya Minisiteri y’Uburezi cyemerera abanyeshuri gukoresha telefoni ngendanwa.

Uyu muryango uvuga ko usanga telefoni atari cyo kibazo kihutirwa mu burezi kandi ko ikoreshwa ryazo rishobora gutera ibibazo mu mashuri kurusha inyungu ryatanga.

FIYYO, mu mpine, isanga kwemerera abanyeshuri gukoresga izi telefoni bishobora kubarangaza ndetse zikaba zanakurura ‘amakimbirane’ hagati yabo n’ubuyobozi bw’amashuri.

Umuryango uharanira kurwanya ubujiji mu rubyiruko unavuga ko icyemezo cya Minisiteri y’Uburezi ngo cyaje ‘gihubutse’ kubera ko hatabanje kuba inyigo ku nyungu n’ingaruka izi telefoni zagira ku banyeshuri.

Uyu muryango uvuga ko ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa rikenewe ariko ngo kuzikoresha mu mashuri (yisumbuye) bikaba bisaba ko habaho ibitekerezo binyuranye ndetse byabamo n’abo hanze y’urwego rw’uburezi.

Bwana Moses Gahigi, ukuriye uyu muryango yavuze ko gutunga telefoni ku banyeshuri ntacyo bimaze.

“Ntabwo tubona muri iki gihe ko hari value [akamaro], kugeza uno munsi, telefoni ishobora kongera ku myigire.”

Yongeyeho kandi ko kugenzura imikoreshereze yazo bishobora kugora.

“Birajya mu bushobozi. Aho ababyeyi benshi bazaba badafite ubushobozi bwo kuba bazigura. Ibyo bikabaya bishobora kugerageza bamwe mu banyeshuri mu kuzishaka mu bundi buryo. By’umwihariko nk’abakobwa. Kuko ndibaza ikigo gifite abanyeshuri igihumbi aho uzabika, telefoni igihumbi.”

Amabwiriza yari asanzwe agenga amashuri ahana bikomeye umunyeshuri ufatanywe telefoni mu mbibi z’ikigo cy’ishuri.

Bamwe mu babyeyi ndetse n’abarimu bagahuriza ku mpungenge z’uko izi telefoni zirangaza abana.

‘Urujijo’

Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi rimaze iminsi micye risohotse risa n’iryashyize urujijo mu mashuri aho gutanga igisubizo ku buryo butaziguye.

Ntiryerura ngo rivuge niba rishyigikiye ‘nyabyo’, ikoreshwa ry’izi telefoni. Ariko na none rikavuga ko nta munyeshuri ukwiye kwirukanirwa ko yayifatanywe mu ishuri.

Mu bihe byashize abanyeshuri batari bake birukanywe burundu ku mashuri kubera gutunga telefoni.

Uwahoze ari umunyamabanga ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda, Dr Mathias Harebamungu, yigeze kugaragazwa ku mbuga nkoranyambaga amenagura ku karubanda, telefoni ngendanwa zari zafataywe abanyeshuri, atitaye ku kiguzi cyazo. Benshi barabinenze. Bigaragarira bamwe nk’igihano gitangaje kandi kitaboneye.