Fabius aranenga ibihugu bitakira abimukira

Abiimukira bagera mu Burayi banyuze mu nyanja bakomeje kwiyongera. Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption Abiimukira bagera mu Burayi banyuze mu nyanja bakomeje kwiyongera.

Ministri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa, Laurent Fabius, yanenze bimwe mu bihugu bigize Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi kubirebana n’imyifatire yabyo ku kibazo cy’abimukira binjira mu Burayi.

Yatunze agatoki cyane ibihugu byo mu burasirazuba bw’Uburayi byanga kwakira impunzi.

Yanenze cyane igihugu cya Hongiriya kubera ko cyubatse urukuta rw’imikwege rubuza abimukira kukinjiramo banyuze muri Serbia.

Laurent Fabius yavuze ko ibi bitubahirije amahame Uburayi bugenderaho.

Ubufaransa, Ubwongereza n’Ubudage byasabye ko habaho inama yihutirwa y’abaminisitiri bo mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi yo kwiga icyo kibazo cy’abimukira.