Ikibazo cy'amazi mu Rwanda

Abari kuvoma kw'ivomo rusangi rya Kagara mu mujyi wa Kigali
Image caption Kwongera igiciro cy'amazi byiyongeye ku ngorane ihasanzwe y'ibura ryayo

Ikigo gikwirakwiza amazi n’amashanyarazi mu Rwanda kimaze gutangaza izamuka ry’ibiciro kuri ibi byombi ku buryo bugaragara.

Iri zamurwa ry’ibiciro rihuriranye n’ibura rya hato na hato ry’amazi cyane cyane mu mujyi wa Kigali.

Ku ivomero rusange rya Kagara mu mujyi wa Kigali, abantu benshi bari batonze umurongo bamaranira kuzuza ikivomesho, bamwe ndetse badatinya gukoresha ibigango.

Aha ni mu gace gakunze kwiyambazwa n’abafite amikoro makeya batashoboye kugeza amazi mu ngo zabo, uretse ko hari n’abaza gushakishiriza aha kubera ko nta mazi akigera mu ngo zabo .

Kuri bamwe birashoboka ko bataramenya ibiciro bishya byatangiye kubahirizwa kuko impapuro zishyuza amazi zitangwa ku mpera z’ukwezi.

Ibiciro bishya

Gutangirana n’uku kwezi, ingo cyangwa ibigo bikoresha amazi atarenze meterokibe 5 ku kwezi bazajya bishyura amafranga 323 kuri buri meterokibe mu gihe yari asanzwe ari 240.

Abakoresha hagati ya meterokibe 6 na 20 bo bazishyuzwa amafranga 331 kuri meterokibe mu gihe bari basanzwe bayishyura 300.

(Meterokibe imwe irimo amajerekani 50 y'amaritiro 20, amwe akunze gukoreshwa cyane mu kuvoma)

Ku buryo bw’imibare, igiciro cy’amazi cyazamuwe ku buryo bukabije ariko benshi mu bakoresha amazi bagasanga ikibahangayikishije atari igiciro ahubwo ngo ni uko nayo bongeza aza babogoje.

Image caption Ku buryo bw’imibare, igiciro cy’amazi cyazamuwe ku buryo bukabije

Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ibikorwa bifitiye rubanda akamaro, RURA, kivuga ko ibiciro byariho bitari bigihuje n’ibiciro biri ku isoko.

Kongera iki giciro kandi ngo bizasubiza iki kibazo abaturage bibaza cy’ubuke bw'amazi.

Nubwo abaturage basa n’abatarakorwaho n’iri zamuka ry’ibiciro, birashoboka ko ingaruka zatangira kwigaragaza mu mpera z’ukwezi impapuro za mbere zishyuza zitangiye gusohoka.

Itangazwa ry’ibiciro bishya byavuzwe ko ari ibizakoreshwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ryahuriranye kandi n’izamurwa ry’amashanyarazi nayo akunze kubura mu masaha menshi y’umunsi.