Ikibazo cy'impunzi mu Bubirigi kirahagaragara

Image caption Kubakira bakandikwa bibasaba gutegereza igihe cy'ibyumweru bibiri barara ku gasozi mu mahema no mu mbeho

Ibiro by'u Bubiligi byakira abanyamahanga bikikijwe n'amahema y'abaka ubuhungiro bategereje kwemererwa kubwaka.

Umubare w'abo bantu ukaba warongerewe n'impunzi zihunga intamabara yo muri Siriya no muri Irak, bituma u Bubiligi butabasha kwihutisha kubakirira rimwe, kubateza ibikumwe, kubapima igituntu no kubacumbikira.

Kuva mu ntangiriro z'iki cyumweru umujyi wa Buruseli wugarijwe n'impunzi nyinshi zituruka ahanini muri Siriya, Irake ndetse na Iran.

Mu gihe ubusanzwe u Bubiligi bwari bumenyereye kwakira abantu bari hagati ya 25 na 60 bakaga ubuhungiro buri munsi, muri iki gihe barakira abasaga 250 ku munsi kandi umubare ntugabanuke.

Gusaranganya impunzi

Mu kwezi kwa munani konyine u Bubiligi bwakiriye abantu 5000, nyamara abandi barenga ibihumbi bitatu baracyategerereje ku muryango w'ibiro byakira abanyamahanga.

Abasaga 1000 bakambitse mu mahema 180 impunzi ubwazo zashyize mu busitani bw'iyo nzu.

Leta y'u Bubiligi ikaba ivuga ko bikwiye ko n'ibindi bihugu byakora ibishoboka byose impunzi ziza bakazisaranganya.

Kugeza ubu abakambitse i Buruseli baracyafashwa n'abaturage b'abakorerabushake, leta nta nkunga iratangira kubaha, yewe no kubakira ngo ibandike bibasaba gutegereza igihe cy'ibyumweru bibiri barara ku gasozi mu mahema no mu mbeho.

Ikibazo cy'impunzi ariko ntikihariwe n'u Bubiligi mu bihugu by'i Burayi, kuko u Budage bumaze kwakira abarenga ibihumbi 500.

Hungariya n'u Bugereki byo bikaba bitakinafite ubushobozi bwo kubakira kuko n'abagera mu bindi bihugu ari ho banyura.

Ingingo za leta

Mukanya gashize, leta y'u Bubiligi ifashe icyemezo cyo gukora iyi mpera y'icyumweru yose no gushyira ibitanda 500 mu biro by'abanyamahanga bakabakura mu busitani.

Abo muri Irak na ho bavuze ko batazongera kubabaza vuba, ariko ko bazabakira.