Rwanda: imbwa zigishwa ikinyabupfura

Image caption Umwe mu batoza imbwa

Ngo icyo uyitoje cyose iragikora kandi ikaba inyamaswa yubaha cyane.

Mu rwego rwo kwihangira imirimo bwa mbere mu Rwanda, itsinda ry'abasore ryishyize hamwe ritangiza umushinga wo gutoza imbwa uburyo zigomba kwitwara mu rugo.

Ibyo ngo bituma bene kuzitunga barushako kuzikunda.

Bagaragaza Daniel, umwe mu bagize itsinda ry'urubyiruko rwishyize hamwe rugakora akazi ko kwigisha imbwa, avuga ko hari ibintu byinshi cyane imbwa zigishwa.

Ibyo ngo bigendanye n'uko zigomba kwitwara cyane cyane mu rugo ndetse no hagati yazo.

Imbwa imwe y'igishwa mu gihe cy'ukwezi kwose, nyuma ariko ibyo bayigishije ngo bafata umwanya wo kubyigisha nyirayo cangwe se undi mu muntu wo murugo ibamo.

Mu gutoza imbwa ngo hakoreshwa cyane indimi z'amahanga, ibi nabyo ngo biva kumajambo y' integeko magufi ari muri izo ndimi.

Imbwa zitozwa kugeza ubu n'izabifite kuko ngo kwigisha imbwa imwe umuntu yishyura amafaranga ibihumbi 60 y'amanyarwanda.

Uru rubyiruko rukemeza ko ngo rumaze gutera imbere cyane kubijyanye n'imibereho kubera uyu mwuga wo gutoza imbwa.