Isenywa ry'inyubakwa ya Rwigara

Ubutegetsi buvuga ko iyi nzu yubatswe bitubahirijwe amategeko. Uwufise ububasha kw’isanamu RWIGARA

Umujyi wa Kigali watangiye guhirika inyubakwa y'umunyemari Assinapol Rwigara uvuga ko yubatswe bitubahirije amategeko.

Iyi nzu y'igorofa iri mu marembo y'urugo rw'umukuru w'igihugu ngo yagombaga kuzakorerwamo nka Hotel.

Umuryango wa Rwigara umaze iminsi utarebana neza n'ubutegetsi nyuma y'urupfu rwe, wari umaze iminsi uvuga ko ubutegetsi bwifuza kubagusha mu gihombo by'akarengane.

Ubwo twageraga mu gace ka Kiyovu ahubatse iyi nzu twakiriwe n'urusaku rwinshi rw'ikimashini cya tingatinga gikoreshwa mu kuyisenya.

Uretse ivumbi ritutumba mu kirere cy'ahubatse iyi nzu,ntibyoroshye kugira ikindi kintu ubona mu bikorwa.

Imihanda yerekezayo irafunze kandi abapolisi benshi bazengurukijwe mu mihanda yaho bakumira umuntu ugaragaje ubushake bwo kuhegera.

Ikibazo cy'isenywa ry'iyi nzu ryatangiye kuwa Gatandatu cyari kimaze iminsi kivugwa mu bitangazamakuru ariko si benshi bumvaga ko cyashyirwa mu bikorwa.

Umujyi wa Kigali uvuga ko iyi nyubakwa y'igorofa yazamuwe nta mpapuro zibyemera zitanzwe kandi ngo impuguke mu bwubatsi zikaba zaremeje ko itari yubatse ku buryo bukomeye.

Gusa umuryango w'umunyemari Assinapol Rwigara - uherutse guhitanwa n'impanuka itaravuzweho rumwe - ukaba wo wemeza ko iyi nzu ihiritswe n'icyo wise akarengane ukorerwa n'umujyi wa Kigali.