Imipaka yatangiye gucungwa cyane mu Burayi

Abimukira bakomeje kugera mu Burayi ari benshi. Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Abimukira bakomeje kugera mu Burayi ari benshi.

Ibihugu byo mu Burayi byatangiye gucunga imipaka yabyo muri gahunda yo guhangana n'ikibazo cy'abimukira bakomeje kwinjira mu Burayi ari benshi.

Igihugu cya Autriche kiravuga ko kigiye kohereza abasirikare barenze ibihumbi bibiri kugirango bafashe muri icyo kibazo nyuma yaho Ubudage butangiriye gucunga imipaka yabwo.

Ubuholandi, Slovakia na Pologne nabyo byatangaje ko bigiye kurushaho gucungera umutekano ku mipaka yabyo nyuma y'umunsi umwe igihugu cya Czech gitangiye kubikora.