ICC yumvise umutangabuhamya wa mbere mu rubanza rwa Ntaganda

Bosco Ntaganda ahakana ibyaha 18 ashinjwa. Uwufise ububasha kw’isanamu .
Image caption Bosco Ntaganda ahakana ibyaha 18 ashinjwa.

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC ruri i La Haye rwumvise umutangabuhamya wa mbere mu rubanza rwa Bosco Ntaganda wahoze ari umukuru w'inyeshyamba muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Bwana Ntaganda ashinjwa ibyaha birimo ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu no kwinjiza abana mu gisirikare mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yashize imyaka irenga icumi.

Uwo muntu - watanze ubuhamya bwe ari inyuma y'igitambaro kugirango atamenyekana, yavuze ko inyeshyamba zaje ku murenge atuyeho, ziba amafaranga maze zisenya inzu ye.

Bosco Ntaganda ahakana ibyaha 18 byose ashinjwa.

Ibyo byaha byakorewe mu karere ka Ituri hagati ya 2002 na 2003.