Papa Francis mu ruzinduko rwa mbere muri Cuba

Ibihumbi by’abanya Cuba bahuriye i Havana mu rusisiro ruzwi cyane rwitiriwe impinduramatwara “Revolution Square” kureba Papa Francis atura igitambo cya misa kuri icyi Cyumweru ku ruzinduko rwa mbere agiriye muri Cuba.

Uwufise ububasha kw’isanamu epa
Image caption Abanya Cuba benshi baje kureba Papa Francis

Perezida Raul Castro, yitabiriye iyo Misa n’ubwo atari umugatolika. Papa ashobora no guhura na mukuru wa Raul, Fidel Castro.

Papa Francis, uri mu ntangiriro z’uruzinduko rwe muri Cuba na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashimiwe ku ruhare rwe mu gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Papa yabanje gusuhuza abantu bari baje kumureba

Yakiriwe n’ibihumbi by’abantu igihe yatwarwaga mu modoka iva ku kibuga cy’indege cya Havana ajya ku nzu y’uhagarariye Vatican mu gihugu.

Yashimye umubano hagati ya Amerika na Cuba nk’urugero rw’ubwiyunge ku isi yose. Ariko anabishishikariza gukomera kuri iyo nzira y’ubwumvikane.

Imyiteguro

Inzego z’umutekano zabonywe zita muri yombi abantu batatu barimo basakuza bagerageza gukwirakwiza udupapuro hafi y’urusisiro rwitiriwee ihinduramatwara igihe misa yatangiraga.

Ari mu nzira ajya mu gitambo cya Misa, Papa Francis yahagaze asuhuza bamwe mu bihumbi byari byaje kumureba.

Mbere y’urugendo rwe imihandayari yasizwe amarangi mashya ndetse amakatedarali yose aravugururwa mu mujyi wa Havana.